ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 26:31
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 31 “Uzabohe umwenda ukingiriza,+ uwubohe mu budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze. Uzawufumeho abakerubi;+ bizakorwe n’umuhanga wo gufuma.

  • Kuva 36:35
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 35 Aboha umwenda ukingiriza,+ awuboha mu budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze. Umuhanga wo gufuma awufumaho abakerubi.+

  • Kuva 40:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Uzashyire isanduku y’igihamya+ muri iryo hema, hanyuma ushyireho umwenda ukingiriza+ wo gukinga aho iyo Sanduku iri.

  • Abalewi 16:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Nuko Yehova abwira Mose ati “bwira umuvandimwe wawe Aroni ko atagomba kwinjira uko yishakiye Ahera Cyane,+ imbere y’umwenda ukingiriza,+ imbere y’umupfundikizo uri ku Isanduku, kugira ngo adapfa;+ kuko nzabonekera mu gicu+ hejuru y’uwo mupfundikizo.+

  • Kubara 3:31
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 31 Inshingano+ yabo yari iyo kwita ku Isanduku,+ ameza,+ igitereko cy’amatara,+ ibicaniro+ n’ibikoresho+ bikoreshwa ahera, umwenda ukingiriza+ n’indi mirimo yose ijyanirana na byo.

  • Abaheburayo 9:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Ariko inyuma y’umwenda wa kabiri ukingiriza,+ hari icyumba cy’ihema cyitwaga “Ahera Cyane.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze