Kuva 26:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 “Uzacure ibisate+ mirongo ine mu ifeza ubicemo imyobo, ubishyire munsi y’ibyo bizingiti makumyabiri, ibisate bibiri munsi y’ikizingiti gifite ibihato bibiri, n’ibindi bisate bibiri munsi y’ikindi kizingiti gifite ibihato bibiri. Kuva 38:27 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 27 Ibisate biciyemo imyobo byakoreshejwe ku ihema no ku mwenda ukingiriza, byacuzwe mu ifeza ipima italanto ijana. Italanto ijana z’ifeza zacuzwemo ibisate ijana biciyemo imyobo; italanto imwe y’ifeza yacurwagamo igisate kimwe giciyemo umwobo.+
19 “Uzacure ibisate+ mirongo ine mu ifeza ubicemo imyobo, ubishyire munsi y’ibyo bizingiti makumyabiri, ibisate bibiri munsi y’ikizingiti gifite ibihato bibiri, n’ibindi bisate bibiri munsi y’ikindi kizingiti gifite ibihato bibiri.
27 Ibisate biciyemo imyobo byakoreshejwe ku ihema no ku mwenda ukingiriza, byacuzwe mu ifeza ipima italanto ijana. Italanto ijana z’ifeza zacuzwemo ibisate ijana biciyemo imyobo; italanto imwe y’ifeza yacurwagamo igisate kimwe giciyemo umwobo.+