5 “‘Igihe cyose azaba yarahize umuhigo wo kuba Umunaziri, icyuma cyogosha ntikizamugere ku mutwe.+ Azabe uwera areke imisatsi+ yo ku mutwe we ikure, kugeza igihe iminsi ye yo kwiyegurira Yehova izarangirira.
18 Icyakora Pawulo amazeyo indi minsi myinshi, asezera ku bavandimwe afata ubwato ajya i Siriya, ari kumwe na Purisikila na Akwila. Igihe yari i Kenkireya,+ yiyogoshesheje umusatsi wo ku mutwe we+ asigaho muke, kuko yari yarahize umuhigo.