ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 4:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 cyangwa se hakagira umumenyesha+ ko yakoze icyaha akica itegeko, azazane isekurume+ y’ihene ikiri nto kandi itagira inenge, ayitange ho igitambo.

  • Kubara 28:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 Nanone uzatambe umwana+ w’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha giturwa Yehova, cyiyongera ku gitambo gikongorwa n’umuriro gitambwa buri munsi hamwe n’ituro ry’ibyokunywa.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 29:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 Baza bazanye ibimasa birindwi,+ amapfizi y’intama arindwi n’amasekurume y’ihene arindwi yo gutamba ho ibitambo bitambirwa ibyaha,+ byo gutambira ubwami, urusengero n’u Buyuda. Hezekiya asaba abatambyi+ bene Aroni kubitambira ku gicaniro cya Yehova.

  • Ezira 6:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Mu gihe cyo gutaha iyo nzu y’Imana batura ibimasa ijana, amapfizi y’intama magana abiri n’abana b’intama magana ane, kandi batambira Abisirayeli bose amasekurume y’ihene cumi n’abiri bakurikije umubare w’imiryango ya Isirayeli, aba igitambo gitambirwa ibyaha.+

  • Ezira 8:35
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 35 Abahoze mu bunyage bakabuvamo+ batambira Imana ya Isirayeli ibitambo bikongorwa n’umuriro,+ batamba ibimasa+ cumi na bibiri ku bw’Abisirayeli bose, amapfizi y’intama mirongo cyenda n’atandatu,+ amasekurume y’intama+ mirongo irindwi n’arindwi n’amasekurume y’ihene cumi n’abiri y’igitambo gitambirwa ibyaha, byose ari igitambo gikongorwa n’umuriro gitambirwa Yehova.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze