38 Abakambikaga imbere y’ihema mu ruhande rwerekeye iburasirazuba, imbere y’ihema ry’ibonaniro aherekeye aho izuba rirasira, ni Mose na Aroni n’abahungu be, bitaga ku mirimo yose yo mu ihema,+ ari yo mirimo bakoreraga Abisirayeli. Undi muntu wari kwegera ihema ry’ibonaniro yari kwicwa.+