Intangiriro 15:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Nuko Imana itangira kubwira Aburamu iti “umenye udashidikanya ko urubyaro rwawe ruzaba abimukira mu gihugu kitari icyabo,+ kandi abo muri icyo gihugu bazabagira abacakara, kandi bazabababaza mu gihe cy’imyaka magana ane.+ Intangiriro 46:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Bajyana n’amashyo yabo n’ubutunzi bari bararonkeye mu gihugu cy’i Kanani.+ Amaherezo Yakobo agera muri Egiputa ari kumwe n’urubyaro rwe rwose. Kuva 22:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 “Ntuzagirire nabi umwimukira cyangwa ngo umukandamize,+ kuko namwe mwabaye abimukira mu gihugu cya Egiputa.+ Abalewi 19:34 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 34 Umwimukira utuye muri mwe azababere nka kavukire wo muri mwe. Kandi ujye umukunda nk’uko wikunda,+ kuko namwe mwabaye abimukira mu gihugu cya Egiputa.+ Ndi Yehova Imana yanyu. Zab. 105:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 Nuko Abisirayeli baza muri Egiputa,+Maze Yakobo atura ari umwimukira mu gihugu cya Hamu.+
13 Nuko Imana itangira kubwira Aburamu iti “umenye udashidikanya ko urubyaro rwawe ruzaba abimukira mu gihugu kitari icyabo,+ kandi abo muri icyo gihugu bazabagira abacakara, kandi bazabababaza mu gihe cy’imyaka magana ane.+
6 Bajyana n’amashyo yabo n’ubutunzi bari bararonkeye mu gihugu cy’i Kanani.+ Amaherezo Yakobo agera muri Egiputa ari kumwe n’urubyaro rwe rwose.
21 “Ntuzagirire nabi umwimukira cyangwa ngo umukandamize,+ kuko namwe mwabaye abimukira mu gihugu cya Egiputa.+
34 Umwimukira utuye muri mwe azababere nka kavukire wo muri mwe. Kandi ujye umukunda nk’uko wikunda,+ kuko namwe mwabaye abimukira mu gihugu cya Egiputa.+ Ndi Yehova Imana yanyu.