Intangiriro 28:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Isaka yohereza Yakobo, ajya i Padani-Aramu kwa Labani mwene Betuweli w’Umunyasiriya,+ musaza wa Rebeka,+ nyina wa Yakobo na Esawu.+ Intangiriro 31:41 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 41 Dore ubu maze imyaka makumyabiri iwawe. Nagukoreye imyaka cumi n’ine kugira ngo unshyingire abakobwa bawe babiri, ngukorera indi myaka itandatu ndagira amatungo yawe, kandi wahinduye ibihembo byanjye incuro icumi zose.+ Intangiriro 31:42 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 42 Iyo Imana ya data,+ Imana ya Aburahamu, Imana Isaka atinya+ itabana nanjye, uba waransezereye amara masa. Imana yabonye umubabaro wanjye n’imiruho y’amaboko yanjye, none yakwiyamye muri iri joro ryakeye.”+ Hoseya 12:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Yakobo yahungiye mu giturage cy’i Siriya;+ nuko Isirayeli+ akorera umugore,+ aragira intama kugira ngo ahabwe umugore.+
5 Isaka yohereza Yakobo, ajya i Padani-Aramu kwa Labani mwene Betuweli w’Umunyasiriya,+ musaza wa Rebeka,+ nyina wa Yakobo na Esawu.+
41 Dore ubu maze imyaka makumyabiri iwawe. Nagukoreye imyaka cumi n’ine kugira ngo unshyingire abakobwa bawe babiri, ngukorera indi myaka itandatu ndagira amatungo yawe, kandi wahinduye ibihembo byanjye incuro icumi zose.+
42 Iyo Imana ya data,+ Imana ya Aburahamu, Imana Isaka atinya+ itabana nanjye, uba waransezereye amara masa. Imana yabonye umubabaro wanjye n’imiruho y’amaboko yanjye, none yakwiyamye muri iri joro ryakeye.”+
12 Yakobo yahungiye mu giturage cy’i Siriya;+ nuko Isirayeli+ akorera umugore,+ aragira intama kugira ngo ahabwe umugore.+