Gutegeka kwa Kabiri 6:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Aya magambo ngutegeka uyu munsi, ajye ahora ku mutima wawe.+ Zab. 78:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Kugira ngo biringire Imana,+Be kwibagirwa ibyo Imana yakoze,+ ahubwo bumvire amategeko yayo;+ Zab. 119:34 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 34 Umpe gusobanukirwa kugira ngo nubahirize amategeko yawe,+ Kandi nyakomeze n’umutima wanjye wose.+ 1 Yohana 5:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Gukunda+ Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo,+ kandi amategeko yayo si umutwaro.+