ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 5:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere,+ kuko jyewe Yehova Imana yawe ndi Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo.+ Mpanira abana icyaha cya ba se, kugeza ku buzukuru n’abuzukuruza b’abanyanga.+

  • Amaganya 2:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Amaso yanjye yamazweho n’amarira.+ Amara yanjye aribirindura.+

      Umwijima wanjye wasutswe hasi+ bitewe no kurimbuka k’umukobwa w’ubwoko bwanjye,+

      Bitewe n’uko umwana muto n’uwonka barabiraniye ku karubanda ko mu mugi.+

  • Amaganya 2:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 Haguruka uboroge nijoro, mu rukerera.+

      Suka ibiri mu mutima wawe+ imbere+ ya Yehova nk’usuka amazi.

      Mutegere ibiganza+ ku bw’ubugingo bw’abana bawe,

      Barabiranira mu mahuriro y’inzira zose bitewe n’inzara.+

  • Amaganya 4:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Amaboko y’abagore b’abanyambabazi yatetse abana babo.+

      Bababereye nk’ibyokurya byo guhumuriza, igihe umukobwa w’ubwoko bwanjye yarimbukaga.+

  • Hoseya 9:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Nubwo barera abana babo, nzabahekura ku buryo nta muntu uzasigara.+ Ni koko, bazabona ishyano umunsi nabataye!+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze