-
Gutegeka kwa Kabiri 4:34Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
34 Cyangwa hari irindi shyanga Imana yagerageje gufata ngo irigire iryayo irikuye mu rindi shyanga ikoresheje ibigeragezo,+ ibimenyetso,+ ibitangaza,+ intambara+ n’ukuboko gukomeye+ kandi kurambuye,+ ikoresheje imbaraga nyinshi kandi ziteye ubwoba,+ nk’ibyo Yehova Imana yanyu yabakoreye byose muri Egiputa mubireba n’amaso yanyu?
-
-
Nehemiya 9:17Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
17 Nuko banga kumvira,+ ntibibuka+ ibikorwa bitangaje wabakoreye, ahubwo bashinga amajosi+ maze bishyiriraho umutware+ wo kubasubiza mu buretwa muri Egiputa. Ariko ntiwabatereranye+ kubera ko uri Imana ikunda kubabarira,+ igira imbabazi+ n’impuhwe,+ itinda kurakara+ kandi ifite ineza nyinshi yuje urukundo.+
-