Kuva 19:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 None rero, nimwumvira ijwi ryanjye mudaca ku ruhande+ kandi mugakomeza isezerano ryanjye,+ muzaba umutungo wanjye bwite natoranyije mu bandi bantu bose,+ kuko isi yose ari iyanjye.+ Gutegeka kwa Kabiri 7:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Muri ubwoko bwera bwa Yehova Imana yanyu.+ Ni mwe Yehova Imana yanyu yatoranyije mu yandi mahanga yose yo ku isi, kugira ngo mube ubwoko bwe, umutungo we bwite.+ Gutegeka kwa Kabiri 27:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Hanyuma Mose n’abatambyi b’Abalewi babwira Abisirayeli bose bati “Isirayeli we, ceceka utege amatwi. Uyu munsi wabaye ubwoko bwa Yehova Imana yawe.+ Gutegeka kwa Kabiri 28:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Nukomeza gukurikiza amategeko+ ya Yehova Imana yawe kandi ukagendera mu nzira ze, Yehova azakugira ubwoko bwe bwera+ nk’uko yabikurahiye.+
5 None rero, nimwumvira ijwi ryanjye mudaca ku ruhande+ kandi mugakomeza isezerano ryanjye,+ muzaba umutungo wanjye bwite natoranyije mu bandi bantu bose,+ kuko isi yose ari iyanjye.+
6 Muri ubwoko bwera bwa Yehova Imana yanyu.+ Ni mwe Yehova Imana yanyu yatoranyije mu yandi mahanga yose yo ku isi, kugira ngo mube ubwoko bwe, umutungo we bwite.+
9 Hanyuma Mose n’abatambyi b’Abalewi babwira Abisirayeli bose bati “Isirayeli we, ceceka utege amatwi. Uyu munsi wabaye ubwoko bwa Yehova Imana yawe.+
9 Nukomeza gukurikiza amategeko+ ya Yehova Imana yawe kandi ukagendera mu nzira ze, Yehova azakugira ubwoko bwe bwera+ nk’uko yabikurahiye.+