ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Nehemiya 9:29
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 29 Nubwo wababuriraga+ ngo bagarukire amategeko yawe,+ bagaragazaga ubwibone+ ntibumvire amategeko yawe; baracumuraga+ ntibakurikize imanza zawe,+ kandi ari zo zabeshaho umuntu aramutse azikurikije.+ Bakomezaga kwinangira bagaterura intugu,+ bagashinga amajosi+ maze ntibumvire.+

  • Imigani 28:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Hahirwa umuntu uhora atinya,+ ariko uwinangira umutima azahura n’akaga.+

  • Yesaya 30:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 30 Yehova aravuga ati “abana binangira+ bazabona ishyano, bahora biteguye gusohoza imigambi ariko itanturutseho,+ bakagirana n’abandi amasezerano basuka ituro ry’ibyokunywa, ariko batayobowe n’umwuka wanjye, kugira ngo bongere icyaha ku kindi.+

  • Yeremiya 3:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Icyo gihe bazita Yerusalemu intebe y’ubwami ya Yehova;+ kandi amahanga yose azaza ateranire+ i Yerusalemu kugira ngo yubahe izina rya Yehova,+ kandi ntibazongera kugenda bakurikiza imitima yabo mibi yinangiye.”+

  • Yeremiya 6:28
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 28 Bose barinangiye birengeje urugero,+ bagenda basebanya;+ bameze nk’umuringa n’icyuma. Bose ni abarimbuzi.+

  • Zekariya 7:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Imitima yabo+ bayigize urutare kugira ngo batumvira amategeko+ n’amagambo Yehova nyir’ingabo yabamenyesheje binyuze ku mwuka we+ no ku bahanuzi ba kera.+ Ibyo byatumye Yehova nyir’ingabo abarakarira cyane.”+

  • Abaroma 1:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 Nubwo bari bazi Imana ntibayihaye ikuzo rikwiriye Imana, habe no kuyishimira,+ ahubwo batekereje ibitagira umumaro,+ kandi imitima yabo itagira ubwenge icura umwijima.+

  • Abaroma 2:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Ariko mu buryo buhuje no kwinangira kwawe+ n’umutima wawe utihana,+ wikururira umujinya+ wo ku munsi w’uburakari+ n’uwo guhishurwa+ k’urubanza rukiranuka rw’Imana.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze