12 Nuko bata Yehova Imana ya ba sekuruza yabakuye mu gihugu cya Egiputa,+ bakurikira izindi mana zo mu mahanga yari abakikije+ kandi barazunamira, barakaza Yehova.+
33 Impamvu ni uko bantaye+ bakunamira Ashitoreti,+ imanakazi y’Abasidoni, na Kemoshi,+ imana y’i Mowabu, na Milikomu,+ imana y’Abamoni. Ntibagendeye mu nzira zanjye ngo bakore ibishimwa mu maso yanjye, kandi ntibakurikije amategeko n’amateka yanjye nka Dawidi, se wa Salomo.