ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yosuwa 14:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Bene Yuda bajya kureba Yosuwa i Gilugali,+ Kalebu+ mwene Yefune w’Umukenazi+ aramubwira ati “uzi neza ijambo Yehova yabwiye+ Mose umuntu w’Imana y’ukuri+ avuga ibyanjye nawe, igihe twari i Kadeshi-Baruneya.+

  • Zab. 90:Amagambo abanza-17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • Isengesho rya Mose, umuntu w’Imana y’ukuri.+

      90 Yehova, watubereye ubuturo nyakuri+

      Mu bihe byose.+

       2 Imisozi itaravuka,+

      Utarabyara isi+ n’ubutaka+ mu mibabaro nk’iy’umugore uri ku bise,

      Uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose, uri Imana.+

       3 Umuntu buntu umusubiza mu mukungugu;+

      Uravuga uti “musubire mu mukungugu mwa bana b’abantu mwe.”+

       4 Kuko imyaka igihumbi mu maso yawe ari nk’ejo hashize,+

      Ari nk’igice kimwe cy’ijoro.+

       5 Warabakukumbye,+ bayoyoka nk’inzozi;+

      Mu gitondo bamera nk’ubwatsi bubisi bwongeye gutohagira.+

       6 Mu gitondo buzana uburabyo hanyuma bukongera gutohagira;+

      Nimugoroba buraraba maze bukuma.+

       7 Kuko uburakari bwawe bwatumazeho,+

      Kandi umujinya wawe waduhagaritse umutima.+

       8 Washyize amakosa yacu imbere yawe,+

      N’ibyo twakoreye mu bwihisho ubishyira imbere yo mu maso hawe harabagirana.+

       9 Kuko iminsi yacu yose yagabanutse bitewe n’umujinya wawe;+

      Twarangije imyaka yacu mu kanya nk’ako gusuhuza umutima.+

      10 Iminsi y’ubuzima bwacu ni imyaka mirongo irindwi;+

      Twagira imbaraga zidasanzwe ikaba imyaka mirongo inani;+

      Nyamara iba yuzuyemo ibyago n’imibabaro,+

      Kuko ishira vuba, tukaba turigendeye.+

      11 Ni nde uzi ubukana bw’uburakari bwawe,+

      Akamenya n’umujinya wawe akurikije uko wowe ukwiriye gutinywa?+

      12 Twereke uko dukwiriye kubara iminsi yacu mu buryo+

      Butuma tugira umutima w’ubwenge.+

      13 Yehova, garuka!+ Uzageza ryari?+

      Girira imbabazi abagaragu bawe.+

      14 Mu gitondo uduhaze ineza yawe yuje urukundo,+

      Kugira ngo turangurure ijwi ry’ibyishimo kandi tunezerwe mu minsi yacu yose.+

      15 Utume tugira ibyishimo bihwanye n’iminsi twamaze utubabaza,+

      Imyaka yose twamaze tubona amakuba.+

      16 Ibikorwa byawe bigaragarire abagaragu bawe,+

      N’ubwiza bwawe buhebuje bugaragarire abana babo.+

      17 Ubwiza bwa Yehova Imana yacu bube kuri twe,+

      Kandi ukomeze imirimo y’amaboko yacu.+

      Ni koko, ukomeze imirimo y’amaboko yacu.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze