Kuva 21:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Umuntu ukubita se cyangwa nyina ntakabure kwicwa.+ Abalewi 19:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 “‘Buri wese muri mwe ajye yubaha se na nyina,+ kandi mujye mukomeza amasabato yanjye.+ Ndi Yehova Imana yanyu. Gutegeka kwa Kabiri 27:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 “‘Havumwe umuntu wese usuzugura se cyangwa nyina.’+ (Abantu bose bazavuge bati ‘Amen!’) Imigani 1:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Mwana* wanjye, jya utega amatwi impanuro za so+ kandi ntukareke icyo nyoko agutegeka.+ Mariko 7:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Urugero, Mose yaravuze ati ‘wubahe so na nyoko,’+ kandi ati ‘utuka se cyangwa nyina yicwe.’+
3 “‘Buri wese muri mwe ajye yubaha se na nyina,+ kandi mujye mukomeza amasabato yanjye.+ Ndi Yehova Imana yanyu.