26 Ayo mafaranga uzayagure ikintu umutima wawe wifuza,+ yaba inka cyangwa intama cyangwa ihene cyangwa divayi cyangwa ibindi binyobwa bisindisha,+ cyangwa ikindi kintu cyose umutima wawe ushaka, ubirire aho hantu imbere ya Yehova Imana yawe wishime,+ wowe n’abo mu rugo rwawe.