12 “Numara gukura icya cumi+ ku byo wejeje byose mu mwaka wa gatatu,+ ari wo mwaka w’icya cumi, uzabihe Umulewi n’umwimukira n’imfubyi n’umupfakazi, babirire mu mugi wanyu bahage.+
27 Uburyo bwo gusenga butanduye+ kandi budahumanye+ imbere y’Imana yacu, ari na yo Data, ni ubu: ni ukwita ku mfubyi+ n’abapfakazi+ mu mibabaro yabo,+ no kwirinda kwanduzwa+ n’isi.+