27 Muri gakondo y’igice cy’abagize umuryango wa Manase,+ bene Gerushoni+ bo mu miryango y’Abalewi bahawe umugi w’ubuhungiro wa Golani+ y’i Bashani n’amasambu awukikije, kugira ngo uwishe umuntu ajye awuhungiramo. Bahawe na Beshitera+ n’amasambu ahakikije, ni ukuvuga imigi ibiri.