Kuva 14:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Mose arambura ukuboko kwe hejuru y’inyanja,+ maze muri iryo joro ryose Yehova ahuhisha umuyaga ukomeye uturutse iburasirazuba, atangira gusubiza inyanja inyuma kandi indiba y’inyanja ayihindura ubutaka bwumutse,+ nuko amazi yigabanyamo kabiri.+ Nehemiya 9:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Inyanja uyigabanyamo kabiri+ imbere yabo, kugira ngo bambuke banyuze mu nyanja ku butaka bwumutse;+ abari babakurikiye ubaroha imuhengeri+ bamera nk’ibuye+ riroshywe mu mazi maremare.+ Zab. 78:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Yagabanyije inyanja mo kabiri kugira ngo ibambutse,+Ituma amazi ahagarara nk’urugomero.+ Yesaya 43:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Yehova, we uca inzira mu nyanja, agaharura umuhanda mu mazi maremare,+ Yesaya 63:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Ari he uwatumye ukuboko kwe kwiza+ kugenda iburyo bwa Mose? Ari he uwatandukanyije amazi imbere yabo+ kugira ngo yiheshe izina rihoraho iteka ryose?+ Abaheburayo 11:29 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 29 Kwizera ni ko kwatumye bambuka Inyanja Itukura nk’abagenda ku butaka bwumutse,+ ariko Abanyegiputa babigerageje inyanja irabamira.+
21 Mose arambura ukuboko kwe hejuru y’inyanja,+ maze muri iryo joro ryose Yehova ahuhisha umuyaga ukomeye uturutse iburasirazuba, atangira gusubiza inyanja inyuma kandi indiba y’inyanja ayihindura ubutaka bwumutse,+ nuko amazi yigabanyamo kabiri.+
11 Inyanja uyigabanyamo kabiri+ imbere yabo, kugira ngo bambuke banyuze mu nyanja ku butaka bwumutse;+ abari babakurikiye ubaroha imuhengeri+ bamera nk’ibuye+ riroshywe mu mazi maremare.+
12 Ari he uwatumye ukuboko kwe kwiza+ kugenda iburyo bwa Mose? Ari he uwatandukanyije amazi imbere yabo+ kugira ngo yiheshe izina rihoraho iteka ryose?+
29 Kwizera ni ko kwatumye bambuka Inyanja Itukura nk’abagenda ku butaka bwumutse,+ ariko Abanyegiputa babigerageje inyanja irabamira.+