Kuva 23:27 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 27 “Nzohereza igitinyiro cyanjye imbere yawe,+ kandi amahanga yose uzageramo nzayateza urujijo, kandi nzatuma abanzi bawe bose bagutera umugongo baguhunge.+ Gutegeka kwa Kabiri 3:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Ntimuzabatinye, kuko Yehova Imana yanyu ari we ubarwanirira.’+ Gutegeka kwa Kabiri 20:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 kuko Yehova Imana yanyu atabaranye namwe, kugira ngo arwanye abanzi banyu, bityo abakize.’+ Abaroma 8:31 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 31 None se ibyo bintu tubivugeho iki? Niba Imana iri mu ruhande rwacu, ni nde uzaturwanya?+
27 “Nzohereza igitinyiro cyanjye imbere yawe,+ kandi amahanga yose uzageramo nzayateza urujijo, kandi nzatuma abanzi bawe bose bagutera umugongo baguhunge.+