7 Abisirayeli bahemukiye Imana barenga ku itegeko yari yabahaye rirebana n’ibintu byagombaga kurimburwa, kuko Akani+ mwene Karumi mwene Zabudi mwene Zera wo mu muryango wa Yuda, yatwaye ibintu byagombaga kurimburwa.+ Ibyo byatumye Yehova arakarira Abisirayeli cyane.+