18 Umwe mu bagaragu be aramubwira ati “nabonye umuhungu wa Yesayi w’i Betelehemu ari umucuranzi w’umuhanga.+ Ni umusore w’intwari, w’umunyambaraga+ kandi w’umuhanga mu kurwana.+ Ni intyoza mu magambo,+ ni umusore uteye neza+ kandi Yehova ari kumwe na we.”+