Gutegeka kwa Kabiri 22:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 “Niwubaka inzu, uzashyireho urukuta rugufi rugose igisenge cyayo,+ kugira ngo umuntu atazayihanukaho akagwa, bigatuma inzu yawe igibwaho n’urubanza rw’amaraso. 2 Samweli 11:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Bigeze nimugoroba Dawidi arabyuka, ajya gutembera hejuru y’inzu+ y’umwami. Ahagaze aho hejuru y’inzu abona+ umugore wiyuhagiraga, kandi uwo mugore yari mwiza cyane.+ Ibyakozwe 10:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Bukeye bwaho, mu gihe bari ku rugendo bageze hafi y’umugi, Petero ajya hejuru y’inzu+ gusenga;+ hari nko ku isaha ya gatandatu.
8 “Niwubaka inzu, uzashyireho urukuta rugufi rugose igisenge cyayo,+ kugira ngo umuntu atazayihanukaho akagwa, bigatuma inzu yawe igibwaho n’urubanza rw’amaraso.
2 Bigeze nimugoroba Dawidi arabyuka, ajya gutembera hejuru y’inzu+ y’umwami. Ahagaze aho hejuru y’inzu abona+ umugore wiyuhagiraga, kandi uwo mugore yari mwiza cyane.+
9 Bukeye bwaho, mu gihe bari ku rugendo bageze hafi y’umugi, Petero ajya hejuru y’inzu+ gusenga;+ hari nko ku isaha ya gatandatu.