40 Nguko uko Yosuwa yarimbuye igihugu cyose: akarere k’imisozi miremire,+ Negebu,+ Shefela+ n’amabanga y’imisozi,+ arimbura n’abami baho bose. Nta muntu n’umwe yasize; igihumeka cyose+ yarakirimbuye,+ nk’uko Yehova Imana ya Isirayeli yari yarabitegetse.+