-
Yosuwa 13:3Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
3 (kuva ku kagezi gasohoka muri Nili kari mu burasirazuba bwa Egiputa kugera ku rugabano rwa Ekuroni mu majyaruguru,+ akarere kahoze kitwa ak’Abanyakanani);+ akarere k’abami batanu biyunze+ b’Abafilisitiya bategeka umugi wa Gaza,+ uwa Ashidodi,+ uwa Ashikeloni,+ uwa Gati+ n’uwa Ekuroni.+ Abawi+ na bo batuye muri ako karere.
-
-
1 Abami 8:65Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
65 Salomo akomeza kwizihiza uwo munsi mukuru+ hamwe n’Abisirayeli bose bari kumwe na we, iteraniro rinini cyane+ ry’abantu bari baturutse ku rugabano rw’i Hamati+ kumanuka ukagera ku kibaya cya Egiputa,+ bamara iminsi irindwi bizihiriza uwo munsi mukuru imbere ya Yehova Imana yacu, barongera bamara n’indi minsi irindwi,+ yose hamwe iba cumi n’ine.
-