Kubara 13:30 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 30 Nuko Kalebu+ agerageza gucecekesha abantu kugira ngo batege amatwi Mose, afata ijambo aravuga ati “nimuze tuzamuke kandi turigarurira icyo gihugu nta kabuza, kuko dufite imbaraga zo kukinesha.”+ Gutegeka kwa Kabiri 1:36 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 36 keretse Kalebu mwene Yefune.+ We azakibona, kandi we n’abana be nzabaha igihugu yatambagiye, kubera ko yakurikiye Yehova muri byose.+ Yosuwa 14:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Nuko Yosuwa aha Kalebu mwene Yefune umugisha, arangije amuha Heburoni ho gakondo.+ Yosuwa 21:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Imirima y’uwo mugi n’imidugudu yawo babihaye Kalebu mwene Yefune ho gakondo.+
30 Nuko Kalebu+ agerageza gucecekesha abantu kugira ngo batege amatwi Mose, afata ijambo aravuga ati “nimuze tuzamuke kandi turigarurira icyo gihugu nta kabuza, kuko dufite imbaraga zo kukinesha.”+
36 keretse Kalebu mwene Yefune.+ We azakibona, kandi we n’abana be nzabaha igihugu yatambagiye, kubera ko yakurikiye Yehova muri byose.+