39 Arahigarurira, yigarurira n’imidugudu yaho yose afata n’umwami waho, babarimbuza inkota, barimbura n’umuntu wese wari muri uwo mugi.+ Nta muntu n’umwe yasize.+ Yakoreye Debiri n’umwami wayo nk’ibyo yari yarakoreye Heburoni, ndetse n’ibyo yari yarakoreye Libuna n’umwami wayo.+