ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 23:29
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 29 Sinzabirukana imbere yawe mu mwaka umwe, kugira ngo igihugu kitaba umwirare inyamaswa z’inkazi zikororoka zikagutera.+

  • Kubara 33:55
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 55 “‘Nimutirukana imbere yanyu abaturage bose bo muri icyo gihugu,+ abo muzasiga bazabamerera nk’inshinge mu maso yanyu, babamerere nk’amahwa mu mbavu zanyu, kandi bazababuza amahwemo muri icyo gihugu muzaba mutuyemo.+

  • Abacamanza 1:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 Ababenyamini ntibirukanye Abayebusi bari batuye i Yerusalemu,+ ahubwo Abayebusi bakomeje guturana na bo muri Yerusalemu kugeza n’uyu munsi.+

  • Abacamanza 2:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 Nuko Yehova areka ayo mahanga ntiyahita ayirukana,+ kandi ntiyari yarayahanye mu maboko ya Yosuwa.

  • Abacamanza 3:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Imana yakoresheje ayo mahanga kugira ngo igerageze+ Abisirayeli, imenye niba bari kumvira amategeko Yehova yari yarategetse ba sekuruza binyuze kuri Mose.+

  • Abacamanza 19:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Igihe bari hafi y’i Yebusi, umunsi umaze gukura,+ uwo mugaragu abwira shebuja ati “reka dukate tujye muri uyu mugi w’Abayebusi+ abe ari ho turara.”

  • 2 Samweli 5:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Umwami n’ingabo ze bajya i Yerusalemu kurwana n’Abayebusi+ bari bahatuye. Abayebusi babwira Dawidi bati “ntuzinjira hano kuko impumyi n’ibirema ari byo bizakwirukana.”+ Baribwiraga bati “Dawidi ntazinjira hano.”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze