27 Abamanase+ ntibigaruriye Beti-Sheyani+ n’imidugudu ihakikije, Tanaki+ n’imidugudu ihakikije, Dori+ n’abaturage baho n’imidugudu ihakikije, Ibuleyamu+ n’abaturage baho n’imidugudu ihakikije, na Megido+ n’abaturage baho n’imidugudu ihakikije; ahubwo Abanyakanani bakomeje gutura muri icyo gihugu.+