ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 23:33
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 33 Ntibazature mu gihugu cyawe kugira ngo batazatuma uncumuraho. Kandi nukorera imana zabo bizakubera umutego.”+

  • Kubara 33:55
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 55 “‘Nimutirukana imbere yanyu abaturage bose bo muri icyo gihugu,+ abo muzasiga bazabamerera nk’inshinge mu maso yanyu, babamerere nk’amahwa mu mbavu zanyu, kandi bazababuza amahwemo muri icyo gihugu muzaba mutuyemo.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 20:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 kuko ugomba kurimbura Abaheti, Abamori, Abanyakanani, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi+ nk’uko Yehova Imana yawe yabigutegetse,

  • Yosuwa 23:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 mumenye rwose ko Yehova Imana yanyu atazakomeza kwirukana ayo mahanga ari mwe abigirira,+ kandi ko ayo mahanga azababera umutego n’ikigoyi, akababera nk’ikiboko mu mbavu+ n’amahwa mu maso yanyu, kugeza igihe muzarimbukira mugashira muri iki gihugu cyiza Yehova Imana yanyu yabahaye.+

  • Abacamanza 2:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 Nuko Yehova areka ayo mahanga ntiyahita ayirukana,+ kandi ntiyari yarayahanye mu maboko ya Yosuwa.

  • Abacamanza 3:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Yarayaretse kugira ngo Abisirayeli bariho icyo gihe batari barigeze bajya ku rugamba na bo bige kurwana, bamenyere urugamba.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze