ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 20:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 “Nujya ku rugamba kurwana n’abanzi bawe ukabona bafite amafarashi n’amagare y’intambara,+ bafite n’abantu benshi kubarusha, ntuzabatinye kuko Yehova Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Egiputa+ ari kumwe nawe.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 31:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Mugire ubutwari kandi mukomere.+ Ntibagutere ubwoba cyangwa ngo bagukure umutima,+ kuko Yehova Imana yawe agendana nawe. Ntazagusiga cyangwa ngo agutererane burundu.”+

  • Yosuwa 13:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Abatuye mu karere k’imisozi miremire bose, kuva muri Libani+ kugeza i Misirefoti-Mayimu,+ ni ukuvuga Abasidoni+ bose, jye ubwanjye nzabirukana imbere y’Abisirayeli.+ Uhagabanye Abisirayeli habe gakondo yabo nk’uko nabigutegetse.+

  • Zab. 27:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 27 Yehova ni urumuri rwanjye+ n’agakiza kanjye.+

      Nzatinya nde?+

      Yehova ni igihome gikingira ubuzima bwanjye.+

      Ni nde uzantera ubwoba?+

  • Abaroma 8:31
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 31 None se ibyo bintu tubivugeho iki? Niba Imana iri mu ruhande rwacu, ni nde uzaturwanya?+

  • Abaheburayo 13:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Bityo dushobora kugira ubutwari+ bwinshi tukavuga tuti “Yehova ni we umfasha, sinzatinya. Umuntu yantwara iki?”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze