21 Azahagarara imbere ya Eleyazari umutambyi, maze na we amubarize+ Yehova akoresheje Urimu+ kugira ngo amenye icyo ategetse. Bityo we n’Abisirayeli bari kumwe na we, ndetse n’iteraniro ryose, bazajya bamwumvira mu byo abategeka byose.”
18 Barazamuka bajya i Beteli kubaza Imana.+ Abisirayeli barayibaza bati “ni nde muri twe uzajya imbere tugiye kurwana n’Ababenyamini?”+ Yehova arabasubiza ati “Yuda ni we uzabajya imbere.”+