Intangiriro 16:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Hanyuma Sarayi umugore wa Aburamu afata Hagari umuja we w’Umunyegiputa, amuha umugabo we Aburamu ngo amugire umugore we.+ Icyo gihe Aburamu yari amaze imyaka icumi aba mu gihugu cy’i Kanani. Kuva 21:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Shebuja niyumva atamwishimiye ntamugire inshoreke+ ye ahubwo akareka agacungurwa, ntazaba yemerewe kumugurisha umunyamahanga kuko azaba yaramuriganyije. 2 Samweli 5:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Hagati aho, Dawidi ashakira i Yerusalemu izindi nshoreke+ n’abagore,+ nyuma y’aho aviriye i Heburoni. Abyara abandi bahungu n’abakobwa benshi. 2 Ibyo ku Ngoma 11:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Rehobowamu yakunze Maka umwuzukuru wa Abusalomu kurusha abandi bagore+ be bose n’inshoreke ze. Yari afite abagore cumi n’umunani n’inshoreke mirongo itandatu; yabyaye abahungu makumyabiri n’umunani n’abakobwa mirongo itandatu.
3 Hanyuma Sarayi umugore wa Aburamu afata Hagari umuja we w’Umunyegiputa, amuha umugabo we Aburamu ngo amugire umugore we.+ Icyo gihe Aburamu yari amaze imyaka icumi aba mu gihugu cy’i Kanani.
8 Shebuja niyumva atamwishimiye ntamugire inshoreke+ ye ahubwo akareka agacungurwa, ntazaba yemerewe kumugurisha umunyamahanga kuko azaba yaramuriganyije.
13 Hagati aho, Dawidi ashakira i Yerusalemu izindi nshoreke+ n’abagore,+ nyuma y’aho aviriye i Heburoni. Abyara abandi bahungu n’abakobwa benshi.
21 Rehobowamu yakunze Maka umwuzukuru wa Abusalomu kurusha abandi bagore+ be bose n’inshoreke ze. Yari afite abagore cumi n’umunani n’inshoreke mirongo itandatu; yabyaye abahungu makumyabiri n’umunani n’abakobwa mirongo itandatu.