Intangiriro 19:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Arababwira ati “databuja, ndabinginze muze mu nzu y’umugaragu wanyu muharare kandi babakarabye ibirenge.+ Hanyuma muze kuzinduka kare mwikomereze urugendo.”+ Na bo baramusubiza bati “oya, ahubwo turi burare ku karubanda.”+ Abacamanza 19:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 Uwo musaza aramubwira ati “gira amahoro!+ Icyo ukenera cyose ukimbaze,+ ariko nturare ku karubanda.” Yesaya 58:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Mbese si ukugabana umugati wawe n’ushonje,+ ukazana imbabare itagira aho iba ukayishyira mu nzu yawe,+ wabona umuntu wambaye ubusa ukamuha icyo kwambara,+ kandi ntiwirengagize bene wanyu?+
2 Arababwira ati “databuja, ndabinginze muze mu nzu y’umugaragu wanyu muharare kandi babakarabye ibirenge.+ Hanyuma muze kuzinduka kare mwikomereze urugendo.”+ Na bo baramusubiza bati “oya, ahubwo turi burare ku karubanda.”+
20 Uwo musaza aramubwira ati “gira amahoro!+ Icyo ukenera cyose ukimbaze,+ ariko nturare ku karubanda.”
7 Mbese si ukugabana umugati wawe n’ushonje,+ ukazana imbabare itagira aho iba ukayishyira mu nzu yawe,+ wabona umuntu wambaye ubusa ukamuha icyo kwambara,+ kandi ntiwirengagize bene wanyu?+