-
Abacamanza 20:31Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
31 Ababenyamini barasohoka baza gusanganira Abisirayeli, barabakurikira bituma bagera kure y’umugi.+ Nuko nk’uko byagenze mbere, Ababenyamini batangira kubarema inguma zica, babicira mu nzira y’igihogere, izamuka ijya i Beteli+ n’ijya i Gibeya,+ babicira no mu gasozi. Bica abantu nka mirongo itatu mu Bisirayeli.+
-