Nehemiya 9:27 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 27 Ni cyo cyatumye ubahana mu maboko y’abanzi babo,+ bagakomeza kubateza amakuba;+ ariko iyo babaga bageze muri ayo makuba baragutakambiraga+ nawe ukabumva uri mu ijuru,+ maze kubera impuhwe zawe nyinshi+ ukaboherereza abo kubakiza+ bakabavana mu maboko y’abanzi babo.+ Zab. 106:43 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 43 Yagiye abarokora kenshi,+Ariko bo barigomekaga, bagakomeza kugendera mu nzira yabo yo kutumvira,+Maze bagacishwa bugufi kubera amakosa yabo.+
27 Ni cyo cyatumye ubahana mu maboko y’abanzi babo,+ bagakomeza kubateza amakuba;+ ariko iyo babaga bageze muri ayo makuba baragutakambiraga+ nawe ukabumva uri mu ijuru,+ maze kubera impuhwe zawe nyinshi+ ukaboherereza abo kubakiza+ bakabavana mu maboko y’abanzi babo.+
43 Yagiye abarokora kenshi,+Ariko bo barigomekaga, bagakomeza kugendera mu nzira yabo yo kutumvira,+Maze bagacishwa bugufi kubera amakosa yabo.+