Kuva 24:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Hanyuma Mose araza abwira abantu amagambo yose ya Yehova n’amategeko ye yose,+ maze bose basubiriza icyarimwe bati “ibyo Yehova yavuze byose tuzabikora.”+ Kuva 24:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Mose afata ya maraso ayaminjagira ku bantu,+ aravuga ati “aya ni amaraso y’isezerano+ Yehova agiranye namwe nk’uko ayo magambo yose ari.” Kuva 34:27 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 27 Yehova yongera kubwira Mose ati “wandike aya magambo,+ kuko ari yo isezerano ngiranye nawe n’Abisirayeli rishingiyeho.”+ Gutegeka kwa Kabiri 29:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 29 Ayo ni yo magambo y’isezerano Yehova yategetse Mose kugirana n’Abisirayeli mu gihugu cy’i Mowabu, ryiyongera ku isezerano yagiranye na bo kuri Horebu.+ Yosuwa 23:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 kuko muzaba mwararenze ku isezerano Yehova Imana yanyu yabategetse kubahiriza, mugakorera izindi mana mukazunamira.+ Uburakari bwa Yehova buzabagurumanira,+ kandi muzahita murimbuka mushire mu gihugu cyiza yabahaye.”+
3 Hanyuma Mose araza abwira abantu amagambo yose ya Yehova n’amategeko ye yose,+ maze bose basubiriza icyarimwe bati “ibyo Yehova yavuze byose tuzabikora.”+
8 Mose afata ya maraso ayaminjagira ku bantu,+ aravuga ati “aya ni amaraso y’isezerano+ Yehova agiranye namwe nk’uko ayo magambo yose ari.”
27 Yehova yongera kubwira Mose ati “wandike aya magambo,+ kuko ari yo isezerano ngiranye nawe n’Abisirayeli rishingiyeho.”+
29 Ayo ni yo magambo y’isezerano Yehova yategetse Mose kugirana n’Abisirayeli mu gihugu cy’i Mowabu, ryiyongera ku isezerano yagiranye na bo kuri Horebu.+
16 kuko muzaba mwararenze ku isezerano Yehova Imana yanyu yabategetse kubahiriza, mugakorera izindi mana mukazunamira.+ Uburakari bwa Yehova buzabagurumanira,+ kandi muzahita murimbuka mushire mu gihugu cyiza yabahaye.”+