ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kubara 33:55
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 55 “‘Nimutirukana imbere yanyu abaturage bose bo muri icyo gihugu,+ abo muzasiga bazabamerera nk’inshinge mu maso yanyu, babamerere nk’amahwa mu mbavu zanyu, kandi bazababuza amahwemo muri icyo gihugu muzaba mutuyemo.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 8:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Ujye wibuka inzira yose Yehova Imana yawe yakunyujijemo mu butayu mu gihe cy’imyaka mirongo ine,+ kugira ngo akwigishe kwicisha bugufi,+ akugerageze+ amenye ikiri mu mutima wawe,+ niba uzakomeza gukurikiza amategeko ye cyangwa niba utazayakurikiza.

  • Yosuwa 23:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 mumenye rwose ko Yehova Imana yanyu atazakomeza kwirukana ayo mahanga ari mwe abigirira,+ kandi ko ayo mahanga azababera umutego n’ikigoyi, akababera nk’ikiboko mu mbavu+ n’amahwa mu maso yanyu, kugeza igihe muzarimbukira mugashira muri iki gihugu cyiza Yehova Imana yanyu yabahaye.+

  • Abacamanza 3:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Imana yakoresheje ayo mahanga kugira ngo igerageze+ Abisirayeli, imenye niba bari kumvira amategeko Yehova yari yarategetse ba sekuruza binyuze kuri Mose.+

  • Imigani 17:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Ifeza itunganyirizwa mu mvuba, naho zahabu igatunganyirizwa mu ruganda,+ ariko Yehova ni we ugenzura imitima.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze