4 Yehova Imana ya Isirayeli yantoranyije mu bo mu nzu ya data+ bose kugira ngo mbe umwami+ wa Isirayeli kugeza ibihe bitarondoreka. Imana yatoranyije Yuda ngo abe umutware,+ mu nzu ya Yuda itoranya inzu ya data,+ mu bahungu ba data+ iba ari jye itoranya+ ingira umwami wa Isirayeli yose.