15Umugabane+ wahawe umuryango wa bene Yuda hakurikijwe amazu yabo, wageraga ku rugabano rwa Edomu,+ mu butayu bwa Zini+ n’aho Negebu+ igarukira mu majyepfo.
19Umugabane wa kabiri+ wahawe umuryango wa Simeyoni, ni ukuvuga bene Simeyoni+ hakurikijwe amazu yabo. Gakondo yabo yari hagati muri gakondo ya bene Yuda.+