Abalewi 9:24 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 24 maze umuriro uturuka imbere ya Yehova+ utwika igitambo gikongorwa n’umuriro n’urugimbu rwari ku gicaniro. Abantu bose babibonye batera hejuru,+ bikubita hasi bubamye. Abacamanza 13:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 ibirimi by’umuriro wo ku gicaniro byaratumbagiye byerekeza ku ijuru, maze umumarayika wa Yehova azamukira muri ibyo birimi by’umuriro wo ku gicaniro Manowa n’umugore we babireba.+ Babibonye bikubita hasi bubamye.+ 1 Abami 18:38 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 38 Umuriro+ wa Yehova uramanuka utwika igitambo gikongorwa n’umuriro,+ utwika n’inkwi n’amabuye n’umukungugu, ukamya n’amazi yari yuzuye muri rwa ruhavu.+ 1 Ibyo ku Ngoma 21:26 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 26 Dawidi ahubakira Yehova igicaniro+ agitambiraho ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa, kandi yambaza Yehova.+ Na we amusubiza akoresheje umuriro+ uvuye mu ijuru uramanuka ujya ku gicaniro gitambirwaho ibitambo bikongorwa n’umuriro. 2 Ibyo ku Ngoma 7:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Salomo akimara gusenga,+ umuriro umanuka uturutse mu ijuru+ utwika ibitambo bikongorwa n’umuriro+ hamwe n’ibindi bitambo, kandi ikuzo rya Yehova+ ryuzura muri iyo nzu.
24 maze umuriro uturuka imbere ya Yehova+ utwika igitambo gikongorwa n’umuriro n’urugimbu rwari ku gicaniro. Abantu bose babibonye batera hejuru,+ bikubita hasi bubamye.
20 ibirimi by’umuriro wo ku gicaniro byaratumbagiye byerekeza ku ijuru, maze umumarayika wa Yehova azamukira muri ibyo birimi by’umuriro wo ku gicaniro Manowa n’umugore we babireba.+ Babibonye bikubita hasi bubamye.+
38 Umuriro+ wa Yehova uramanuka utwika igitambo gikongorwa n’umuriro,+ utwika n’inkwi n’amabuye n’umukungugu, ukamya n’amazi yari yuzuye muri rwa ruhavu.+
26 Dawidi ahubakira Yehova igicaniro+ agitambiraho ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa, kandi yambaza Yehova.+ Na we amusubiza akoresheje umuriro+ uvuye mu ijuru uramanuka ujya ku gicaniro gitambirwaho ibitambo bikongorwa n’umuriro.
7 Salomo akimara gusenga,+ umuriro umanuka uturutse mu ijuru+ utwika ibitambo bikongorwa n’umuriro+ hamwe n’ibindi bitambo, kandi ikuzo rya Yehova+ ryuzura muri iyo nzu.