11 Nyuma yaho, umumarayika wa Yehova yaraje+ yicara munsi y’igiti kinini cyari muri Ofura, kikaba cyari icya Yowashi w’Umwabiyezeri.+ Icyo gihe umuhungu we Gideyoni+ yarimo ahurira ingano mu rwengero rwa divayi, agira ngo agire vuba Abamidiyani batamubona.