Abacamanza 9:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 Niba bitabaye ibyo, umuriro+ uturuke muri Abimeleki ukongore abaturage b’i Shekemu n’abatuye mu gihome cy’i Milo,+ kandi umuriro+ uturuke mu baturage b’i Shekemu n’abatuye mu gihome cy’i Milo ukongore Abimeleki.”+ Abacamanza 9:45 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 45 Abimeleki arwana n’uwo mugi umunsi wose, hanyuma arawufata. Yica abantu bari bawurimo,+ arangije arahasenya+ ahasuka umunyu.+ Abacamanza 9:49 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 49 Nuko abantu bose batema amashami bakurikira Abimeleki. Begeka ayo mashami kuri cya cyumba cyo hasi, baragitwika, maze abantu bose bo mu munara w’i Shekemu barapfa, hapfa abagabo n’abagore bagera ku gihumbi.+ Yesaya 13:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Nzaryoza igihugu kirumbuka ububi bwacyo,+ ndyoze ababi amakosa yabo. Nzakuraho ubwibone bw’abishyira hejuru, kandi nzacisha bugufi ubwirasi bw’abanyagitugu.+
20 Niba bitabaye ibyo, umuriro+ uturuke muri Abimeleki ukongore abaturage b’i Shekemu n’abatuye mu gihome cy’i Milo,+ kandi umuriro+ uturuke mu baturage b’i Shekemu n’abatuye mu gihome cy’i Milo ukongore Abimeleki.”+
45 Abimeleki arwana n’uwo mugi umunsi wose, hanyuma arawufata. Yica abantu bari bawurimo,+ arangije arahasenya+ ahasuka umunyu.+
49 Nuko abantu bose batema amashami bakurikira Abimeleki. Begeka ayo mashami kuri cya cyumba cyo hasi, baragitwika, maze abantu bose bo mu munara w’i Shekemu barapfa, hapfa abagabo n’abagore bagera ku gihumbi.+
11 Nzaryoza igihugu kirumbuka ububi bwacyo,+ ndyoze ababi amakosa yabo. Nzakuraho ubwibone bw’abishyira hejuru, kandi nzacisha bugufi ubwirasi bw’abanyagitugu.+