33 Ariko Samweli aravuga ati “nk’uko abagore benshi bahekuwe n’inkota yawe,+ nyoko+ na we ari buhekurwe kurusha abandi bagore bose.”+ Nuko Samweli atemagurira Agagi imbere ya Yehova i Gilugali.+
25 Ariko ubwo Esiteri yazaga imbere y’umwami, umwami yatanze itegeko rishyirwa mu nyandiko+ ngo “umugambi mubisha+ yacuze wo kugirira nabi Abayahudi ube ari we ugaruka ku mutwe”;+ kandi we n’abahungu be bamanitswe ku giti.+