ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 9:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Umuntu wese uvusha amaraso y’umuntu na we amaraso ye azavushwa+ n’undi muntu, kuko Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo.

  • Kubara 35:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 “‘Niba yamukubise ikintu gikozwe mu cyuma agapfa, azaba ari umwicanyi.+ Uwo mwicanyi azicwe.+

  • Abacamanza 9:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Hanyuma Abimeleki ajya mu rugo rwa se rwo muri Ofura+ yica abavandimwe be,+ abahungu mirongo irindwi ba Yerubayali, abicira ku ibuye rimwe. Ariko Yotamu, umuhungu w’umuhererezi wa Yerubayali, ararokoka kuko yari yihishe.

  • 1 Abami 2:32
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 32 Yehova azatuma amaraso ye amugaruka ku mutwe+ kuko yishe abagabo babiri bakiranukaga cyane kandi bari beza kumurusha,+ akabicisha inkota data Dawidi atabizi.+ Abo bagabo ni Abuneri+ mwene Neri umugaba w’ingabo za Isirayeli,+ na Amasa+ mwene Yeteri umugaba w’ingabo z’u Buyuda.+

  • Zab. 7:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Akaga ke kazamugaruka ku mutwe,+

      Urugomo rwe ruzamumanukira ku mutwe.+

  • Matayo 23:35
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 35 kugira ngo mugibweho n’umwenda w’amaraso y’abakiranutsi bose biciwe mu isi,+ uhereye ku maraso y’umukiranutsi+ Abeli,+ ukageza ku maraso ya Zekariya mwene Barakiya, uwo mwiciye hagati y’ahera h’urusengero n’igicaniro.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze