47 Gakondo ya bene Dani yababanye nto cyane.+ Nuko bene Dani barahaguruka batera i Leshemu+ barahafata, abaho bose babarimbuza inkota. Bigarurira i Leshemu barahatura, bahita Dani, izina rya ba sekuruza.+
18Icyo gihe Isirayeli nta mwami yagiraga.+ Kandi icyo gihe abo mu muryango wa Dani+ bashakaga gakondo yo guturamo, kubera ko batari barahawe gakondo ibahagije mu yindi miryango ya Isirayeli.+