6 Abafilisitiya barabaza bati “ni nde wakoze ibi?” Barabasubiza bati “ni Samusoni umukwe wa wa mugabo w’i Timuna. Yabitewe n’uko uwo mugabo yafashe umugore wa Samusoni akamushyingira umwe mu basore bari kumwe na we.”+ Abafilisitiya bahita bazamuka batwika uwo mugore na se.+