Gutegeka kwa Kabiri 6:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Ujye utinya Yehova Imana yawe,+ umukorere+ kandi ujye urahira mu izina rye.+ Abacamanza 8:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Ahita avuga ati “bari abavandimwe banjye, bene mama. Ndahiye kubaho kwa Yehova, iyo mutabica nanjye sinari kubica.”+ 1 Samweli 14:39 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 39 Ndahiye Yehova Imana nzima, we Mukiza w’Abisirayeli, ko niyo yaba ari umuhungu wanjye Yonatani, ari bwicwe nta kabuza.”+ Icyakora mu bantu bose ntihagira n’umwe ugira icyo amusubiza. 2 Abakorinto 1:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 Ubu ntanze Imana ho umugabo+ uzashinja ubugingo bwanjye, ko icyatumye kugeza ubu ntaza i Korinto ari uko ntashakaga ko murushaho kubabara.+
19 Ahita avuga ati “bari abavandimwe banjye, bene mama. Ndahiye kubaho kwa Yehova, iyo mutabica nanjye sinari kubica.”+
39 Ndahiye Yehova Imana nzima, we Mukiza w’Abisirayeli, ko niyo yaba ari umuhungu wanjye Yonatani, ari bwicwe nta kabuza.”+ Icyakora mu bantu bose ntihagira n’umwe ugira icyo amusubiza.
23 Ubu ntanze Imana ho umugabo+ uzashinja ubugingo bwanjye, ko icyatumye kugeza ubu ntaza i Korinto ari uko ntashakaga ko murushaho kubabara.+