ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 59:Amagambo abanza-17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • Ku mutware w’abaririmbyi. “Wirimbura.” Mikitamu. Zaburi ya Dawidi igihe Sawuli yoherezaga abantu bakarinda inzu kugira ngo bamwice.+

      59 Mana yanjye, nkiza abanzi banjye,+

      Undinde abahagurukira kundwanya.+

       2 Unkize inkozi z’ibibi+

      N’abariho urubanza rw’amaraso.

       3 Dore bubikiriye ubugingo bwanjye;+

      Abakomeye bangabaho igitero,+

      Kandi rwose Yehova, sinigeze nigomeka, kandi nta cyaha nakoze.+

       4 Nubwo nta cyaha nakoze, bariruka bakitegura.+

      Haguruka wumve gutaka kwanjye kandi urebe.+

       5 Yehova, wowe Mana nyir’ingabo, uri Imana ya Isirayeli.+

      Kanguka ugenzure amahanga yose.+

      Ntugirire neza abagambanyi bakora ibibi.+ Sela.

       6 Bakomeza kugaruka nimugoroba;+

      Bakomeza kuzenguruka umugi+ bamoka nk’imbwa.+

       7 Dore akanwa kabo gakomeza gusuka amagambo;+

      Inkota ziri ku minwa yabo;+

      Ni nde wumva?+

       8 Ariko wowe Yehova, uzabaseka;+

      Uzannyega amahanga yose.+

       9 Ni wowe Mbaraga zanjye, ni wowe nzakomeza kurangamira;+

      Kuko Imana ari yo gihome kirekire kinkingira.+

      10 Imana ingaragariza ineza yuje urukundo izansanganira;+

      Imana ubwayo izatuma nishima hejuru y’abanzi banjye.+

      11 Ntubice kugira ngo abantu banjye batibagirwa.+

      Ubazerereze ukoresheje imbaraga zawe;+

      Yehova ngabo idukingira,+ ubarimbure

      12 Ubahoye icyaha cy’iminwa yabo, ni ukuvuga amagambo ava mu kanwa kabo.+

      Bafatirwe mu mutego w’ubwibone bwabo,+

      Ubahora imivumo n’ibinyoma bahora bavuga.

      13 Ubarakarire cyane ubarimbure;+

      Ubarimbure kugira ngo be kubaho,

      Kandi bamenye ko Imana itegeka mu ba Yakobo ikageza ku mpera z’isi.+ Sela.

      14 Bareke bagaruke nimugoroba;

      Bareke bazenguruke umugi bamoka nk’imbwa.+

      15 Bazerere bashaka icyo kurya;+

      Be guhaga kandi be kubona aho barara.+

      16 Jyeweho nzaririmba ndata imbaraga zawe;+

      Mu gitondo nzavuga iby’ineza yawe yuje urukundo nishimye,+

      Kuko wagaragaje ko uri igihome cyanjye,+

      N’ahantu nshobora guhungira ku munsi w’amakuba yanjye.+

      17 Wowe Mbaraga zanjye, nzakuririmbira;+

      Kuko Imana ari igihome cyanjye, kandi ni Imana ingaragariza ineza yuje urukundo.+

  • Zab. 59:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  3 Dore bubikiriye ubugingo bwanjye;+

      Abakomeye bangabaho igitero,+

      Kandi rwose Yehova, sinigeze nigomeka, kandi nta cyaha nakoze.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze