21 Ariko Itayi asubiza umwami ati “ndahiye Yehova Imana nzima n’umwami databuja+ ko twapfa twakira, aho umwami databuja azaba ari hose ari ho umugaragu wawe na we azaba ari.”+
10 Ariko mu by’ukuri, Yehova ni we Mana.+ Ni Imana nzima+ kandi ni Umwami kugeza iteka ryose.+ Isi izatigiswa n’uburakari bwe,+ kandi nta shyanga rizabasha kwihanganira umujinya we.+